Karasira Aimable uyu munsi yabwiye urukiko ko agomba kuburana yunganiwe kandi adashaka umwunganira ahawe n’urugaga rw’abunganira abandi mu mategeko batangwa ku muntu utifashije, avuga ko we afite imitungo ihagije yamufasha kubona abamwunganira mu rubanza gusa yafatiriwe, asaba ko irekurwa.
Yagaragaje ko mu kirego cy’Ubushinjacyaha bugaragaza ko bwafatiriye amafaranga ye nk’akomoka ku cyaha, ari hagati ya miliyoni 30 na 40 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umushinjacyaha yavuzeko umutungo wose wa Karasira wafatiriwe kuko uri mu bigize icyaha.
Karasira yagize ati: “ibyo kuyafatira ndabyemera rwose nibakomeze bayafatire kuko ari nk’ibidhibiti” cyangwa ibimenyetso by’icyaha.
Gusa yagaragaje ko hari umutungo w’amafaranga, amadorali, n’ama Euro uri mu mabanki atandukanye urenga miliyoni 100 z’amanyarwanda avuga ko nawo wafatiriwe mu buryo atazi - amwe muri ayo mafaranga yavuze ko yayashyize muri za banki mbere y’umwaka 2000.
Anavuga ko afite n’undi mutungo ugizwe n’ibibanza 15 nabyo yakwifashisha nk’umutungo we.
Yibajije impamvu banga ko akoresha umutungo we yiyishyurira abamwunganira kandi mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa yaremerewe kubona miliyoni zirindwi zivuye kuri uwo mutungo akishyura abamwunganiraga.
Umushinjacyaha yavuzeko umutungo wose wa Karasira wafatiriwe kuko uri mu bigize icyaha - yabwiye urukiko ko Karasira mu byaha aregwa harimo no kutagaragaza inkomoko y’umutungo we, ngo “niba ashaka kugaragaza aho akomora umutungo we araba yatangiye kwinjira mu rubanza mu mizi”.
Karasira umuhanzi akaba n’uwahoze ari umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda yamenyekanye cyane mu biganiro yanyuzaga kuri YouTube, bamwe babonaga nk’ibinenga ubutegetsi.
Ashinjwa ibyaha bitandatu birimo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we. Ibi byaha byose arabihakana.
Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka nibwo Me Gatera Gashabana wari usigaye mu rubanza yunganira Karasira nawe yivanye mu rubanza ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite.
Urukiko rwavuze ko Karasira afite amahitamo atatu; kwiburanira atunganiwe, kwishyura abamwunganira, cyangwa akanyura mu nzira zisanzwe zo gufashwa n’urugaga rw’abunganira abatishoboye.
Karasira yasabye guhabwa umwanya agashakisha uko yabona abamwunganira bishyurwa avuga ko atabuze ubushobozi. Ati: “Nigishije muri kaminuza kandi mfite imitungo y’iwacu”, avuga ko bishobotse yanakoresha igikorwa cyo “gukusanya amafaranga” mu nshuti ze.
Umucamanza yategetse ko Karasira ahawe kugeza ku itariki 5 Ugushyingo (11) ngo ace mu nzira yifuza abone umwunganira, amutegeka kuzagaruka mu rukiko yiteguye kuburana.
Ni icyemezo atishimiye kuko yanze gusinya inyandiko mvugo y’urubanza rw’uyu munsi avuga ko dosiye afite ari nini cyane ko bitamworohera ko icyo gihe azaba yayizeho bihagije.
© VAR.rw. All Rights Reserved.