DRC: Perezida Tshisekedi ni muntu ki? Inzira ikomeye yaciyemo kugirango agere ku butegetsi

DRC: Perezida Tshisekedi ni muntu ki? Inzira ikomeye yaciyemo kugirango agere ku butegetsi

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yavutse ku itariki 13 z’ukwezi kwa gatandatu mu mwaka w’1963 mu murwa mukuru witwaga Léopoldville. Ni yo Kinshasa y’ubu. Yabyawe na Marthe na Etienne Tshisekedi wigeze kuba ministiri w’intebe w’igihugu cye cyitwaga Zaire icyo gihe. Hari mu myaka y’1990.

Ubwo se umubyara Etienne Tshisekedi yashingaga ishyaka rya Union pour la Démocratie et le Progrès Social, UDPS mu mwaka w’1982, yari ahanganye n’uwari perezida wa Zaire Mobutu Sese Seko. Felix Tshisekedi hamwe na se umubyara batawe muri yombi boherezwa gufungirwa ku ivuko aho ise Etienne yakuriye mu ntara ya Kasai.

Ibyo byatumye Felix Tshisekedi ahagarika amashuri, ariko mu 1985 Perezida Mobutu yarabadohoreye we na nyina na murumuna we, abemerera kuva muri Kasai berekeza mu gihugu cy’Ububiligi. Felix Tshisekedi ageze mu Bubiligi yahashatse akazi, aboneraho no gukomeza ikivi se yari yaratangiye muri polititki nk’umurwanashyaka weruye wa UDPS.

Mu mwaka w’2008 Felix Tshisekedi yagizwe umunyamabanga wa UDPS ku rwego rw’igihugu ashinzwe ububanyi n’amahanga. Mu kwezi kwa 11 mu mwaka w’2011, yagizwe umudepite mu nteko ishinga amategeko ahagarariye umujyi wa Mbuji Mayi mu ntara ya Kasai Oriental. Ahangaha niho Tshisekedi yatunguranye cyane ubwo yahakanye ko atakemera uwo mwanya w’ubudepite mu gihe yashinjaga ubutegetsi uburiganya mu matora yari amaze kuba. Bidatinze leta nayo yamushinje ibirego byo kubura nta mpamvu ku mirimo yari yatorewe, nuko asezererwa nta yindi nteguza.

Mu kwezi kwa 5 mu mwaka w’2013, na bwo yanze imirimo yari yahawe muri komisiyo y’amatora avuga ko ashaka kwikomereza ibikorwa bye bya politiki; mu gihe umukozi uwo ariwe wese w’iyo komisiyo y’amatora aba atemerewe gukora ibikorwa bya politiki.

Mu kwezi kwa 10 mu 2016, Tshisekedi yabaye umunyamabanga mukuru wungirije wa UDPS; nuko ubwo ise umubyara washinze UDPS yari amaze kwitaba Imana ku itariki ya 1 z’ukwa kabiri mu mwaka w’2017, Felix Tshisekedi yatorewe kuba umukuru w’ishyaka rya UDPS, hari ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa gatatu mu mwaka w’2018. Kuri iyo tariki kandi ni nabwo hemejwe ko Felix Tshisekedi ari nawe ishyaka rya se ryamwemeje nk’umukandida wagombaga kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka ushize wa 2018.

Ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka w’2019, ni bwo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo umuhungu wa Etienne Tshisekedi washinze ishyaka rya UDPS, yemejwe nk’umukuru w’igihugu watsinze amatora. Tshisekedi bivugwa ko yatsinze abandi bakandida bakomeye bari bahanganiye uwo mwanya barimo Martin Fayulu, na Emmanuel Ramazani Shadady wari ushyigikiwe na perezida ucyuye igihe Joseph Kabila wari umaze kuyobora Kongo mu gihe cy’imyaka 18.

Tshisekedi kandi yongeye gutorerwa uyu mwanya mu mwaka wa 2023 ahigitse abo bari bahanganye barimo: Moïse Katumbi wagize amajwi 18.08%, Martin Fayulu wagize 5.33%, Denis Mukwege wabonye 0.22%, Radjabo Tebabho Sorobabho wagize 0.39%, Constant Mutamba wabonye 0.2% n’abandi bafite amajwi ari mu ijanisha rya 0%.

Administrator
9

Leave a comment

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Get In Touch

Kigali - Rwanda

+250 788 308 594

[email protected]

Follow Us
Keywords

© VAR.rw. All Rights Reserved.