Ndayishimiye Evariste yavukiye muri komine Giheta mu ntara ya Gitega mu mwaka w’1968, intara yari iy’icyaro, ubu yagizwe umurwa mukuru wa politike.
Uwo mugabo, azwi ku gatazirano ka “Neva” yamenyekanye cyane guhera mu mwaka w’1995, yiga muri kaminuza y’Uburundi mu mwaka wa 2 mu gisata cy’amategeko. Iyco gihe, yarokotse ubwicanyi bwahitanye bagenzi be b’abahutu bigaga muri iyo kaminuza.
Yahise yinjira mu ishyaka rya FDD ryarwanya ubutegetsi, ryari rimaze iminsi rishinzwe, nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye wishwe mu mwaka w’1993.
Bamwe mu bo bagendanye ku rugamba babwiye VOA ko yarwaniye cyane cyane mu gice ca Bubanza, Cibitoke na Bujumbura Rural kuko yabaye mu Kibira n’ubuseruko bwa Kongo.
Abamuzi bavuga ko ku rugamba yakunzwe n’abo yayoboraga, bigatuma agenda ahabwa imyanya itandukanye yo kuyobora ibitero no gufasha mu by’amategeko bagenderaho mu ntambara. Yabaye umuyobozi akatari gake igihe yayoboraga abarwanyi muri izo ntara zitandukanye. Ngo yangaga cyane ko hari umurwanyi we warenganywa.
Ishyamba yamazemwo imyaka 10, yarirangije mu myaka y’2000 ashinzwe ahawe kuyobora ibiro byiga amategeko na politike y’y’ishyaka ryabo.
Mu mwaka w’2003 bashyize hasi intwaro bitegurira kuyja muri Reta no mu gisirikare. Mu mwaka w’2005, Ndayishimiye yagizwe icyegera cy’uwayoboraga ibiro bikuru bya gisirikare, kimaze kuvangwa.
Kuva mu mwaka w’2006 kugera mu mwaka w’2007, yagizwe minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano w’imbere mu gihugu.
Ndayishimiye arazinanye cyane n’uwo basaga n’abahanganye mu matora Agathon Rwasa, kuko mu mwaka w’2008, Evariste Ndayishimiye ni we wari uyoboye intumwa za Reta mu masezerano yo gushyira hasi intwaro ku mutwe wa Palipehutu FNL wari uyobowe na Rwasa.
Generali Evariste Ndayishimiye na Agathon Rwasa
Nyuma yaho aba umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu ashinzwe ibibazo bya gisirikare, umwanya yagumyemwo kugera mu mwaka w’2014.
Imidugararo yo mu mwaka w’2015 yadutse asigaye ari umujyanama ushinzwe w’ibibazo bya gisivire mu biro kwa Perezida. Nyuma y’umwaka umwe yaciye agenwa kuyobora ishyaka riri ku butegetsi Cndd-Fdd kuva mu mwaka w’2016, ahita asezera igisirikare.
Azwi nk’umugabo atavuguruzwa ku ngingo afashe. Gusa umuzi yagize ati :“N’aho atwarwa n’agashavu n’ingoga, yigarura hakiri kare, arumva, kandi arugurutse’. Abamuzi bati kuba yakoze ubuzi bwinshi mu gihugu, arazi neza igisirikare, intwaro, ibiganiro, amashirahamwe yigenga, n’ibindi.
Evariste Ndayishimiye ari mu itsinda ry’abasirikare n’abapolisi bafise ipete rya general badashyika 10 bayoboye igihugu mu ibanga, bafata ibyemezo byose byerekeye ubuzima bw’igihugu.
Abamwegereye bavuga ko kuva mu myaka iheze mu gushyirwa muri iyo myanya yose kwari nk’ukumutegura kuzaba perezida kuko umukandida yagombaga kuva mu barurwanye “abo cyavunye” nk’uko babyivugira.
Amashirahamwe yigenga arahuriza hamwe ko Ndayishimiye nta madosiye y’ubwicanyi n’isesagurwa ry’amutungo ya Reta avugwamwo.
Gusa bakongerako ko urubyiruko rw’imbonerakure zegamiye ishyaka avamwo rwakoze amabi menshi, rufatwa na ONU nk’itsinda ry’inkorabara “Milice” Ndayshimiye ari we atwara uyobora ishyaka, bati yari afite ububasha bwo kubabuza.
© VAR.rw. All Rights Reserved.