Ubutasi bwa Tshisekedi bwafunze Uwabaye kandida perezida mu matora aheruka

Ubutasi bwa Tshisekedi bwafunze Uwabaye kandida perezida mu matora aheruka

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 2 Nzeri, uwahoze ari umukandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika, Seth Kikuni, yafashwe kandi “afungwa mu buryo butemewe n’amategeko” n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR), nk’uko bene wabo babitangaje.

Kuri konti ye X, André Claudel Lubaya, avuga ifatwa rya mugenzi we Kikuni yagize ati: “Kuri uyu wa Mbere, itariki 2 Nzeri mu ntangiriro za nyuma ya saa sita, abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR), baherekejwe n’umuyobozi w’Intara y’Umujyi wa Kinshasa, binjiye mu biro bya Bwana Seth Kikuni.

Akomeza avuga ko abo bari bitwaje icyemezo cy’ubutumwa, ko bamusabye kubakurikira bavuga ko agomba kuvugana n’umuyobozi mukuru w’iyi serivisi.

Nyuma yo kuvugana nabi, ntibatindiganyije gukoresha ingufu, bamuhutaza mbere yo kumujyana ngo ku cyicaro gikuru cy’ishami ry’umutekano mu gihugu, giherereye ahateganye n’ibiro bya Minisitiri w’intebe, muri Komini ya Gombe. Mu gihe kirenga isaha, Seth Kikuni afungiye aho atabishaka, mu gisa nk’ifungwa rya nyaryo. ”

Impamvu zatumye atabwa muri yombi ntizatanzwe. Ariko ibi bibaye nyuma y’amasaha make Seth Kikuni ashyize kuri X ubutumwa ubutumwa bwamahana ubwicanyi, bwabaye mu ijoro ryabanje muri Gereza Nkuru ya Makala i Kinshasa.

Yagize ati: “Ubwicanyi ni bwinshi busa cyane nk’uruhererekane rw’iyicwa ry’abaturage bagombye kurindwa bidasanzwe na Leta. Wazalendo muri Goma, Kilwa, Lwilu, none muri Makala. NTIBISHOBOKA, "

Mu kwezi kwa gatandatu, we na Claudel André Lubaya, yari yatangije Urwego ngishwanama kuri politiki n’imibereho myiza nk’uko tubikesha Radio Okapi.

Uyu mutwe ufatwa nk’urwanya ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, bavuga ko bugizwe “n’ubwiganze butemewe kandi bwamunzwe na ruswa, butagira umushinga wa politiki nyawo ufitiye igihugu akamaro, Kandi butitaye ku mibabaro y’abaturage kandi bushishikajwe gusa no gusangira umugati”.

Administrator
0

Ibitekerezo

Administrator Sep 04, 2024

Birakora neza

Leave a comment

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Get In Touch

Kigali - Rwanda

+250 788 308 594

[email protected]

Follow Us
Keywords

© VAR.rw. All Rights Reserved.